13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho ari hagati y’abavandimwe be. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova uza kuri Dawidi.+ Nyuma yaho Samweli arahaguruka ajya i Rama.+
37 Dawidi yongeraho ati “Yehova wankuye mu nzara z’intare n’iz’idubu, ni we uzankiza amaboko y’uriya Mufilisitiya.”+ Sawuli abwira Dawidi ati “genda, Yehova abane nawe.”+