3 Umwami aramubaza ati “ese nta muntu n’umwe wo mu nzu ya Sawuli wasigaye kugira ngo mugaragarize ineza yuje urukundo ituruka ku Mana?”+ Siba asubiza umwami ati “hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+
7 Dawidi aramubwira ati “witinya, kuko nzakugaragariza ineza yuje urukundo+ ngirira so Yonatani+ nta kabuza. Nzagusubiza imirima+ ya sokuruza Sawuli yose kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”+