ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 22:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Dowegi+ w’Umwedomu, umutware w’abagaragu ba Sawuli, arasubiza ati “nabonye mwene Yesayi aje i Nobu kwa Ahimeleki+ mwene Ahitubu.+

  • Zab. 52:Amagambo abanza-9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Masikili. Zaburi ya Dawidi, igihe Dowegi w’Umwedomu yazaga akabwira Sawuli ko Dawidi yari yageze kwa Ahimeleki.+

      52 Wa munyambaraga we, kuki wirata ibibi?+

      Ineza yuje urukundo y’Imana igumaho umunsi ukira.+

       2 Ururimi rwawe rucura imigambi yo guteza ibyago, rutyaye nk’icyuma cyogosha+

      Kandi rurariganya.+

       3 Wakunze ibibi ubirutisha ibyiza,+

      Ukunda ibinyoma ubirutisha kuvuga ibyo gukiranuka.+ Sela.

       4 Wa rurimi ruriganya we,+

      Wakunze amagambo yose arimbura.+

       5 Ariko Imana izagusenya burundu;+

      Izagutura hasi ikuvane mu ihema ryawe.+

      Izakurandura rwose igukure mu gihugu cy’abazima.+ Sela.

       6 Abakiranutsi bazabireba batinye+

      Kandi bazamuseka.+

       7 Uwo munyambaraga ntiyiringira Imana ngo ayigire igihome cye.+

      Ahubwo yiringira ubutunzi bwe bwinshi;+

      Ashakira ubwugamo mu byago ateza.+

       8 Ariko jye nzamera nk’igiti cy’umwelayo gitoshye+ mu nzu y’Imana.

      Niringira ineza yuje urukundo y’Imana kugeza ibihe bitarondoreka, ndetse iteka ryose.+

       9 Nzagusingiza iteka ryose kuko wagize icyo ukora,+

      Kandi nziringira izina ryawe imbere y’indahemuka zawe kuko ari byo byiza.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze