ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 11:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Nta Banakimu basigaye+ mu gihugu cy’Abisirayeli, keretse i Gaza,+ i Gati+ no muri Ashidodi.+

  • 1 Samweli 5:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Bohereza intumwa bakoranya abami biyunze b’Abafilisitiya bose, barabaza bati “isanduku y’Imana ya Isirayeli tuyigire dute?” Amaherezo baravuga bati “reka twohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli i Gati.”+ Nuko isanduku y’Imana ya Isirayeli bayohereza i Gati.

  • 1 Samweli 17:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Nuko mu ngabo z’Abafilisitiya havamo uw’intwari kurusha abandi witwaga Goliyati,+ wakomokaga i Gati.+ Yari afite uburebure bw’imikono* itandatu n’intambwe y’ikiganza.*+

  • 1 Samweli 27:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Dawidi ahagurukana n’ingabo magana atandatu,+ bajya kwa Akishi+ mwene Mawoki, umwami w’i Gati.

  • 1 Abami 2:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Hashize imyaka itatu, abagaragu babiri+ ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi+ mwene Maka umwami w’i Gati.+ Abantu baza kubwira Shimeyi bati “abagaragu bawe bari i Gati.”

  • 2 Abami 12:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nuko Hazayeli+ umwami wa Siriya arazamuka atera Gati+ arayigarurira, hanyuma arahindukira+ ngo atere na Yerusalemu.+

  • Zab. 56:Amagambo abanza-13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi b’Inuma icecetse yo mu za kure. Mikitamu. Zaburi ya Dawidi, igihe Abafilisitiya bamufatiraga i Gati.+

      56 Mana, ungirire neza kuko umuntu buntu yanshihaguye.+

      Arandwanya umunsi ukira, agakomeza kunkandamiza.+

       2 Abanzi banjye baranshihagura umunsi ukira,+

      Kuko hari benshi bishyira hejuru bakandwanya.+

       3 Ariko igihe cyose nzaba mfite ubwoba, nzakwiringira.+

       4 Nzarata ijambo ry’Imana kuko iri kumwe nanjye.+

      Imana ni yo niringiye, sinzatinya.+

      Umuntu buntu yantwara iki?+

       5 Bangiza ibikorwa byanjye umunsi ukira;

      Nta kindi batekereza uretse kungirira nabi.+

       6 Bangabaho igitero, bakihisha;+

      Bakomeza kwitegereza intambwe zanjye+

      Bategereje ubugingo bwanjye.+

       7 Mana, ubate kure bitewe n’imigambi yabo mibi.+

      Urakarire abantu bo mu mahanga ubarimbure.+

       8 Ibyo guhunga kwanjye warabyanditse.+

      Ushyire amarira yanjye mu ruhago rwawe rw’uruhu.+

      Mbese ntiyanditswe mu gitabo cyawe?+

       9 Umunsi nzaguhamagara, icyo gihe abanzi banjye bazasubira inyuma;+

      Nzi neza ko Imana inshyigikiye.+

      10 Nzarata ijambo ry’Imana kuko iri kumwe nanjye;+

      Nzarata ijambo rya Yehova kuko ari kumwe nanjye.+

      11 Imana ni yo niringiye, sinzatinya.+

      Umuntu wakuwe mu mukungugu yantwara iki?+

      12 Mana, hari imihigo naguhigiye ngomba guhigura.+

      Nzagutura ibitambo by’ishimwe,+

      13 Kuko wakijije ubugingo bwanjye urupfu;+

      Mbese ntiwarinze ibirenge byanjye gusitara,+

      Kugira ngo ngendere imbere y’Imana ndi mu mucyo w’abazima?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze