ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 57:Amagambo abanza-11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.” Mikitamu. Zaburi ya Dawidi igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.+

      57 Ungirire neza Mana, ungirire neza,+

      Kuko ari wowe ubugingo bwanjye bwahungiyeho,+

      Kandi mu gicucu cy’amababa yawe ni mo nahungiye kugeza aho ibyago bizashirira.+

       2 Ntakambira Imana Isumbabyose, Imana y’ukuri, yo ibinkiza.+

       3 Izohereza ubufasha buturutse mu ijuru inkize.+

      Izateza urujijo unshihagura wese.+ Sela.

      Imana izohereza ineza yayo yuje urukundo n’ukuri kwayo.+

       4 Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare;+

      Nahatiwe kuryama hagati y’inyamaswa ziryana, hagati y’abana b’abantu,

      Bafite amenyo ameze nk’amacumu n’imyambi,+

      Kandi indimi zabo zimeze nk’inkota zityaye.+

       5 Mana, ushyirwe hejuru usumbe ijuru;+

      Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.+

       6 Intambwe zanjye baziteze urushundura;+

      Ubugingo bwanjye bwarahetamye.+

      Bacukuye umwobo imbere yanjye,

      Ariko ni bo bawuguyemo.+ Sela.

       7 Mana, umutima wanjye urashikamye,+

      Umutima wanjye urashikamye.

      Nzaririmba ncurange.+

       8 Cyubahiro cyanjye, kanguka,+

      Kanguka nebelu we, nawe wa nanga we.+

      Nzakangura umuseso.

       9 Yehova, nzagusingiriza mu bantu bo mu mahanga;+

      Nzakuririmbira ndi hagati y’amahanga,+

      10 Kuko ineza yawe yuje urukundo ari nyinshi, igera mu ijuru,+

      N’ukuri kwawe kugera mu bicu.+

      11 Mana, ushyirwe hejuru usumbe ijuru;+

      Icyubahiro cyawe kibe hejuru y’isi yose.

  • Zab. 142:Amagambo abanza-7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Masikili. Isengesho rya Dawidi igihe yari mu buvumo.+

      142 Naranguruye ijwi ntabaza Yehova;+

      Naranguruye ijwi ntangira gutakambira Yehova musaba kungirira neza.+

       2 Nakomeje gusuka imbere ye ibyari bimpangayikishije;+

      Nakomeje kuvugira imbere ye ibyago byanjye,+

       3 Igihe umutima wanjye+ wari unegekaye.

      Wamenye inzira yanjye.+

      Banteze umutego+

      Mu nzira nyuramo.+

       4 Itegereze iburyo, maze urebe

      Ukuntu nta muntu n’umwe ukimenya;+

      Aho nahungiraga hararimbutse.+

      Nta muntu ukibaririza iby’ubugingo bwanjye.+

       5 Yehova, naragutabaje.+

      Naravuze nti “uri ubuhungiro bwanjye,+

      Uri umugabane wanjye+ mu gihugu cy’abazima.”+

       6 Wite ku ijwi ryo kwinginga kwanjye,+

      Kuko nazahaye cyane.+

      Nkiza abantoteza,+

      Kuko bandusha imbaraga.+

       7 Kura ubugingo bwanjye mu nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka,+

      Kugira ngo busingize izina ryawe.+

      Abakiranutsi bankikize,+

      Kuko unkorera ibikwiriye.+

  • Abaheburayo 11:38
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 38 kandi isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo. Bazereraga mu butayu no mu misozi no mu buvumo+ no mu masenga.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze