-
Zab. 57:Amagambo abanza-11Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
Ku mutware w’abaririmbyi. “Wirimbura.” Mikitamu. Zaburi ya Dawidi igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.+
57 Ungirire neza Mana, ungirire neza,+
Kuko ari wowe ubugingo bwanjye bwahungiyeho,+
Kandi mu gicucu cy’amababa yawe ni mo nahungiye kugeza aho ibyago bizashirira.+
2 Ntakambira Imana Isumbabyose, Imana y’ukuri, yo ibinkiza.+
3 Izohereza ubufasha buturutse mu ijuru inkize.+
Izateza urujijo unshihagura wese.+ Sela.
Imana izohereza ineza yayo yuje urukundo n’ukuri kwayo.+
4 Ubugingo bwanjye buri hagati y’intare;+
Nahatiwe kuryama hagati y’inyamaswa ziryana, hagati y’abana b’abantu,
Bafite amenyo ameze nk’amacumu n’imyambi,+
Kandi indimi zabo zimeze nk’inkota zityaye.+
6 Intambwe zanjye baziteze urushundura;+
Ubugingo bwanjye bwarahetamye.+
Bacukuye umwobo imbere yanjye,
Ariko ni bo bawuguyemo.+ Sela.
Nzakangura umuseso.
-