22 Ariko abantu babi b’imburamumaro+ mu bari bajyanye na Dawidi, baravuga bati “nta kintu na kimwe turi bubahe mu minyago twagaruje, kuko batajyanye natwe. Buri wese turamuha gusa umugore we n’abana be, abafate agende.”
2 Kuva kera na kare,+ Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova yarakubwiye ati ‘ni wowe uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi ni wowe uzaba umuyobozi+ wa Isirayeli.’”
15 Nuko abo batatu mu batware mirongo itatu+ baramanuka bagera ku rutare, aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu,+ kandi ingabo z’Abafilisitiya zari zikambitse mu kibaya cya Refayimu.+