1 Samweli 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Arinda ibirenge by’indahemuka ze;+Ariko ababi abacecekeshereza mu mwijima,+Kuko imbaraga z’umuntu atari zo zituma atsinda.+ Zab. 33:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Dore ijisho rya Yehova riri ku bamutinya,+Rikaba no ku bategereza ineza ye yuje urukundo.+ Zab. 54:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Dore Imana ni yo imfasha;+Yehova ari kumwe n’abashyigikira ubugingo bwanjye. Zab. 124:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ubugingo bwacu bumeze nk’inyoni yarokotse,+Ikava mu mutego bayiteze.+ Umutego waracitse,+Maze tuba turarokotse.+ Imigani 21:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova.+ Abaroma 8:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 None se ibyo bintu tubivugeho iki? Niba Imana iri mu ruhande rwacu, ni nde uzaturwanya?+
9 Arinda ibirenge by’indahemuka ze;+Ariko ababi abacecekeshereza mu mwijima,+Kuko imbaraga z’umuntu atari zo zituma atsinda.+
7 Ubugingo bwacu bumeze nk’inyoni yarokotse,+Ikava mu mutego bayiteze.+ Umutego waracitse,+Maze tuba turarokotse.+