ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 3:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Shyiraho+ Yosuwa abe umuyobozi w’ubu bwoko, umutere inkunga kandi umukomeze, kuko ari we uzabwambutsa+ kandi agatuma buragwa igihugu ugiye kureba.’+

  • Nehemiya 2:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Nuko mbabwira ukuntu ukuboko+ kwiza kw’Imana yanjye kwari kuri jye,+ mbabwira n’amagambo umwami+ yambwiye. Babyumvise baravuga bati “nimucyo duhaguruke twubake.” Nuko bakomeza amaboko yabo kugira ngo bakore uwo murimo mwiza.+

  • Yobu 16:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Nari kubakomeresha amagambo yo mu kanwa kanjye,+

      Kandi iminwa yanjye ntireke kubahumuriza . . .

  • Imigani 17:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Incuti nyakuri igukunda igihe cyose,+ kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.+

  • Imigani 27:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Amavuta n’umubavu+ bishimisha umutima nk’uko umuntu ashimishwa n’incuti imuhaye inama zivuye ku mutima.+

  • Luka 22:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Ariko nagusabiye ninginga+ kugira ngo ukwizera kwawe kudacogora, kandi nawe numara kwihana, uzakomeze+ abavandimwe bawe.”

  • Ibyakozwe 15:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Hanyuma Yuda na Silasi, kubera ko na bo bari abahanuzi,+ baha abavandimwe disikuru nyinshi zo kubatera inkunga no kubakomeza.+

  • Abaheburayo 10:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 tutirengagiza guteranira hamwe+ nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga+ kandi turusheho kubigenza dutyo uko mubona urya munsi ugenda wegereza.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze