Abalewi 19:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “‘Ntukihorere+ cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe;+ ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.+ Ndi Yehova. Zab. 7:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Niba narituye inabi uwangiriye neza,+Cyangwa niba naranyaze uwashatse kungirira nabi ntabigereho,+ Matayo 5:44 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 44 Icyakora dore jye icyo mbabwiye: mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+ Abaroma 12:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ntimukiture umuntu wese inabi yabagiriye.+ Mujye mukora ibigaragarira abantu bose ko ari byiza. Abaroma 12:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Bakundwa, ntimukihorere,+ ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana,+ kuko handitswe ngo “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.”+ Abaroma 12:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.+
18 “‘Ntukihorere+ cyangwa ngo urware inzika abo mu bwoko bwawe;+ ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.+ Ndi Yehova.
44 Icyakora dore jye icyo mbabwiye: mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+
19 Bakundwa, ntimukihorere,+ ahubwo muhe umwanya umujinya w’Imana,+ kuko handitswe ngo “guhora ni ukwanjye, ni jye uzitura, ni ko Yehova avuga.”+