1 Samweli 25:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ariko Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi uwo ni nde,+ kandi se mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi abagaragu batorotse ba shebuja baragwiriye.+ Zab. 35:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Banyitura inabi kandi narabagiriye neza,+Bigatuma ubugingo bwanjye bushavura.+ Zab. 38:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Banyituraga inabi kandi narabagiriye neza;+Bakomeje kundwanya banziza ko nkurikirana ibyiza.+ Zab. 109:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Mbagirira neza bakanyitura inabi,+Mbagaragariza urukundo bakanyitura urwango.+ Imigani 17:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Uwitura inabi ineza yagiriwe,+ ibibi ntibizava mu nzu ye.+
10 Ariko Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi uwo ni nde,+ kandi se mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi abagaragu batorotse ba shebuja baragwiriye.+