Imigani 12:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Umupfapfa ahita agaragaza uburakari bwe,+ ariko umunyamakenga yirengagiza igitutsi.+ Imigani 14:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Umuntu urakara vuba akora iby’ubupfapfa,+ ariko ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu arangwa.+ Imigani 26:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ntugasubize umupfapfa ukurikije ubupfapfa bwe, kugira ngo utamera nka we.+ Abaroma 12:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Ntimukemere kuneshwa n’ikibi, ahubwo ikibi mukomeze kukineshesha icyiza.+