1 Samweli 17:45 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 45 Dawidi aramusubiza ati “unteye witwaje inkota n’icumu n’agacumu,+ ariko jye nguteye mu izina rya Yehova nyir’ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+ 1 Samweli 18:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Amaherezo Sawuli abwira Dawidi ati “dore Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, nzamugushyingira.+ Wowe gusa umbere intwari, urwane intambara za Yehova.”+ Ariko Sawuli yaribwiraga ati “ye kuzangwaho, ahubwo azagwe mu maboko y’Abafilisitiya.”+ 2 Samweli 5:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Kuva kera na kare,+ Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova yarakubwiye ati ‘ni wowe uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi ni wowe uzaba umuyobozi+ wa Isirayeli.’”
45 Dawidi aramusubiza ati “unteye witwaje inkota n’icumu n’agacumu,+ ariko jye nguteye mu izina rya Yehova nyir’ingabo,+ Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.+
17 Amaherezo Sawuli abwira Dawidi ati “dore Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, nzamugushyingira.+ Wowe gusa umbere intwari, urwane intambara za Yehova.”+ Ariko Sawuli yaribwiraga ati “ye kuzangwaho, ahubwo azagwe mu maboko y’Abafilisitiya.”+
2 Kuva kera na kare,+ Sawuli akiri umwami wacu, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova yarakubwiye ati ‘ni wowe uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi ni wowe uzaba umuyobozi+ wa Isirayeli.’”