14 Kandi muzarye inkoro y’ituro rizunguzwa+ n’itako ry’umugabane wera,+ mubirire ahantu hadahumanye, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe,+ kuko uwo ari wo mugabane wawe, ukaba n’umugabane w’abahungu bawe, ukurwa ku bitambo bisangirwa biturwa n’Abisirayeli.