30 Uzashyire Urimu+ na Tumimu* muri icyo gitambaro cyo guca imanza cyo kwambara mu gituza, kugira ngo bibe biri ku mutima wa Aroni igihe aje imbere ya Yehova. Aroni ajye ahora atwaye ku mutima we ibyo bikoresho byo guca imanza+ z’Abisirayeli igihe cyose aje imbere ya Yehova.
21 Azahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, maze na we amubarize+ Yehova akoresheje Urimu+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bityo we n’Abisirayeli bari kumwe na we, ndetse n’iteraniro ryose, bazajya bamwumvira mu byo abategeka byose.”