23 kuko kwigomeka+ ari kimwe n’icyaha cyo kuraguza,+ kandi kugira ubwibone ni kimwe no gukoresha ubumaji na terafimu.+ Kubera ko wanze ijambo rya Yehova,+ na we yanze ko ukomeza kuba umwami.”+
3 Icyo gihe Samweli yari yarapfuye. Abisirayeli bose bari baramuririye maze bamuhamba mu mugi we i Rama.+ Sawuli na we yari yaraciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu.+