9 Ariko Sawuli n’ingabo ze bagirira impuhwe Agagi n’amatungo meza kurusha ayandi yo mu mikumbi no mu mashyo,+ n’amatungo abyibushye n’amapfizi y’intama n’ibyari byiza byose, ntibashaka kubirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibidafite akamaro barabirimbura.