19 Bamwe mu bo mu muryango wa Manase baracitse basanga Dawidi, igihe yajyanaga n’Abafilisitiya+ bagiye gutera Sawuli. Icyakora ntiyafashije Abafilisitiya, kuko abami biyunze+ b’Abafilisitiya bamwirukanye, bagira bati “ataducika agasanga shebuja Sawuli, agashyira ubuzima bwacu mu kaga.”+