ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 27:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nuko Akishi yemera+ ibyo Dawidi amubwiye, na we aribwira ati “ubu abo mu bwoko bwe bwa Isirayeli bamwanga urunuka nta kabuza;+ azambera umugaragu kugeza ibihe bitarondoreka.”

  • 2 Samweli 14:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 umuja wawe naravuze nti ‘reka ijambo ry’umwami databuja rimpumurize.’ Kuko umwami databuja ameze nk’umumarayika+ w’Imana y’ukuri ku birebana no gutandukanya icyiza n’ikibi.+ Yehova Imana yawe abane nawe.”

  • 2 Samweli 14:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Umugaragu wawe Yowabu yakoze ibi byose kugira ngo uhindure uko ubona icyo kibazo, ariko databuja afite ubwenge nk’ubw’umumarayika+ w’Imana y’ukuri ku buryo yamenya ibiri mu isi byose.”

  • 2 Samweli 19:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Nuko abeshyera+ umugaragu wawe ku mwami databuja. Icyakora umwami databuja ameze nk’umumarayika+ w’Imana y’ukuri; none ukore icyo ubona gikwiriye mu maso yawe.

  • Imigani 14:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Umwami yishimira umugaragu ukorana ubushishozi,+ ariko umujinya we uba ku muntu ukora ibiteye isoni.+

  • Abagalatiya 4:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Icyababeraga ikigeragezo cyo mu mubiri wanjye ntimwagisuzuguraga cyangwa ngo kibatere ishozi mucire, ahubwo mwanyakiriye nk’umumarayika+ w’Imana, nka Kristo Yesu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze