ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 18:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova,

      Nkomeza gutabaza Imana yanjye,+

      Na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo,+

      Maze ntakira imbere yayo iranyumva.+

  • Zab. 27:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Yehova ni urumuri rwanjye+ n’agakiza kanjye.+

      Nzatinya nde?+

      Yehova ni igihome gikingira ubuzima bwanjye.+

      Ni nde uzantera ubwoba?+

  • Zab. 31:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Yehova, ni wowe nahungiyeho,+

      Singakorwe n’isoni.+

      Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.+

  • Zab. 31:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  9 Yehova, ungirire neza kuko ndi mu kaga gakomeye.+

      Ijisho ryanjye rinanijwe n’agahinda;+ ubugingo bwanjye n’inda yanjye na byo ni uko.+

  • Zab. 34:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,+

      Ariko Yehova abimukiza byose.+

  • Zab. 43:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Bugingo bwanjye, ni iki gitumye wiheba,+

      Kandi ni iki gitumye umbuza amahwemo?

      Tegereza Imana.+

      Nzongera nyisingize kuko ari yo Mana yanjye n’umukiza wanjye ukomeye.+

  • Zab. 56:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  4 Nzarata ijambo ry’Imana kuko iri kumwe nanjye.+

      Imana ni yo niringiye, sinzatinya.+

      Umuntu buntu yantwara iki?+

  • Zab. 143:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Nibutse iminsi ya kera;+

      Natekereje ku byo wakoze byose;+

      Nakomeje kuzirikana imirimo y’amaboko yawe mbikunze.+

  • Imigani 18:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Izina rya Yehova ni umunara ukomeye.+ Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.+

  • Habakuki 3:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Jyeweho sinzabura kwishimira Yehova;+ nzanezererwa Imana y’agakiza kanjye.+

  • Luka 22:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Hanyuma umumarayika uvuye mu ijuru aramubonekera aramukomeza.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze