25 Yehoshafati n’ingabo ze baza kubacuza,+ babasangana ibintu byinshi cyane n’imyambaro n’ibindi bikoresho byiza cyane; basahura ibintu byinshi cyane, kugeza ubwo batari bagishoboye kubitwara.+ Bamaze iminsi itatu basahura iminyago kuko yari myinshi cyane.