Kubara 33:56 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 56 Ibyo natekerezaga kugirira abaturage bo muri icyo gihugu ni mwe nzabigirira.’”+ Gutegeka kwa Kabiri 28:48 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 48 Yehova azaguteza abanzi bawe+ ubakorere ushonje+ kandi ufite inyota, wambaye ubusa kandi uri umutindi nyakujya. Azagushyira ku ijosi umugogo w’icyuma kugeza aho akurimburiye.+ Abacamanza 10:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 bituma Yehova abarakarira cyane,+ abagurisha+ mu maboko y’Abafilisitiya+ no mu maboko y’Abamoni.+ Abacamanza 13:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Abisirayeli bongera gukora ibibi mu maso ya Yehova,+ bituma Yehova abahana mu maboko y’Abafilisitiya+ mu gihe cy’imyaka mirongo ine.
48 Yehova azaguteza abanzi bawe+ ubakorere ushonje+ kandi ufite inyota, wambaye ubusa kandi uri umutindi nyakujya. Azagushyira ku ijosi umugogo w’icyuma kugeza aho akurimburiye.+
13 Abisirayeli bongera gukora ibibi mu maso ya Yehova,+ bituma Yehova abahana mu maboko y’Abafilisitiya+ mu gihe cy’imyaka mirongo ine.