Kuva 12:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa,+ nice imfura zose zo muri Egiputa, uhereye ku muntu ukageza ku matungo,+ kandi nzacira imanza imana zose zo muri Egiputa.+ Ndi Yehova.+ 1 Ibyo ku Ngoma 16:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro;+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+ Zab. 95:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Kuko Yehova ari Imana ikomeye,+Kandi ni Umwami ukomeye usumba izindi mana zose.+ Zab. 96:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro;+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+ Zab. 97:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Abasenga igishushanyo kibajwe bose bakorwe n’isoni,+Ari bo biratana imana zitagira umumaro.+Mwa mana mwese mwe, mwikubite imbere ye.+ Yesaya 19:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Urubanza rwaciriwe Egiputa:+ dore Yehova aragendera ku gicu kinyaruka,+ kandi aje muri Egiputa. Imana zitagira umumaro zo muri Egiputa zizahinda umushyitsi kubera we,+ kandi imitima y’Abanyegiputa izashonga.+ Zefaniya 2:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Yehova azabatera ubwoba+ kuko azahindura ubusa imana zo ku isi zose;+ abantu bazamwunamira,+ aho buri wese azaba ari, ibirwa byose byo mu mahanga.+
12 Muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa,+ nice imfura zose zo muri Egiputa, uhereye ku muntu ukageza ku matungo,+ kandi nzacira imanza imana zose zo muri Egiputa.+ Ndi Yehova.+
7 Abasenga igishushanyo kibajwe bose bakorwe n’isoni,+Ari bo biratana imana zitagira umumaro.+Mwa mana mwese mwe, mwikubite imbere ye.+
19 Urubanza rwaciriwe Egiputa:+ dore Yehova aragendera ku gicu kinyaruka,+ kandi aje muri Egiputa. Imana zitagira umumaro zo muri Egiputa zizahinda umushyitsi kubera we,+ kandi imitima y’Abanyegiputa izashonga.+
11 Yehova azabatera ubwoba+ kuko azahindura ubusa imana zo ku isi zose;+ abantu bazamwunamira,+ aho buri wese azaba ari, ibirwa byose byo mu mahanga.+