-
Yosuwa 13:3Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
3 (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili kari mu burasirazuba bwa Egiputa kugera ku rugabano rwa Ekuroni mu majyaruguru,+ akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani);+ akarere k’abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya bategeka umugi wa Gaza,+ uwa Ashidodi,+ uwa Ashikeloni,+ uwa Gati+ n’uwa Ekuroni.+ Abawi+ na bo batuye muri ako karere.
-
-
1 Samweli 6:4Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
4 Abami b’Abafilisitiya barabaza bati “ni ikihe gitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha tugomba gutura Imana?” Abandi barabasubiza bati “mushake ibishushanyo bitanu by’ibibyimba bicuzwe muri zahabu n’ibishushanyo bitanu by’imbeba bicuzwe muri zahabu, nk’uko umubare w’abami biyunze+ b’Abafilisitiya uri, kuko buri wese muri mwe n’abami banyu biyunze mwibasiwe n’icyorezo kimwe.
-