10 rukazenguruka i Bala rwerekera mu burengerazuba, rukagera ku musozi wa Seyiri, rukambukiranya rukagera ku ibanga ry’umusozi wa Yeyarimu mu majyaruguru, ni ukuvuga Kesaloni; rukamanuka rukagera i Beti-Shemeshi+ rukambukiranya rukagera i Timuna.+
9 Muzitegereze murebe: nizamuka umuhanda werekeza mu gihugu yaturutsemo, i Beti-Shemeshi,+ tuzamenya ko ari Imana yaduteje ibi bibi byose. Ariko niterekezayo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwadukozeho, ahubwo ko ari ibyago byatugwiririye.”+