14 Rwavaga ku musozi wari uteganye na Beti-Horoni rukerekeza mu majyepfo, rugakomeza rukagera i Kiriyati-Bayali, ni ukuvuga i Kiriyati-Yeyarimu,+ umugi wa bene Yuda, rukagarukira aho. Urwo ni rwo rwari urugabano rwa gakondo yabo mu burengerazuba.
12 Barazamuka bakambika hafi y’i Kiriyati-Yeyarimu+ mu Buyuda. Ni cyo cyatumye bahita Mahane-Dani+ kugeza n’uyu munsi. Ni mu burengerazuba bwa Kiriyati-Yeyarimu.