25 Ndakwinginze, databuja ntiyite kuri iriya mburamumaro+ ngo ni Nabali. Koko izina ni ryo muntu! Yitwa Nabali* kandi koko ni umupfapfa.+ Umuja wawe sinigeze mbona abasore databuja yohereje.
22 Ariko abantu babi b’imburamumaro+ mu bari bajyanye na Dawidi, baravuga bati “nta kintu na kimwe turi bubahe mu minyago twagaruje, kuko batajyanye natwe. Buri wese turamuha gusa umugore we n’abana be, abafate agende.”