Abacamanza 8:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ariko Gideyoni arabasubiza ati “jye ubwanjye sinzabategeka, n’umwana wanjye ntazabategeka.+ Yehova ni we uzabategeka.”+ 1 Samweli 10:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ariko uyu munsi mwanze Imana yanyu+ yabakijije ibibi byose n’imibabaro yanyu. Mwaravuze muti “oya, ahubwo utwimikire umwami.” None nimuhagarare imbere ya Yehova mukurikije imiryango+ yanyu n’amatsinda y’abantu igihumbi igihumbi.’ ” 1 Samweli 12:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, murambwira muti ‘oya, turashaka umwami uzadutegeka!,’+ kandi Yehova Imana yanyu ari we wari umwami wanyu.+ Zab. 74:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Nyamara Imana ni Umwami wanjye kuva kera kose;+Ni yo itanga agakiza gakomeye mu isi.+ Yesaya 33:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Kuko Yehova ari Umucamanza wacu,+ Yehova ni we udushyiriraho amategeko,+ Yehova ni we Mwami wacu;+ ni we ubwe uzadukiza.+
23 Ariko Gideyoni arabasubiza ati “jye ubwanjye sinzabategeka, n’umwana wanjye ntazabategeka.+ Yehova ni we uzabategeka.”+
19 Ariko uyu munsi mwanze Imana yanyu+ yabakijije ibibi byose n’imibabaro yanyu. Mwaravuze muti “oya, ahubwo utwimikire umwami.” None nimuhagarare imbere ya Yehova mukurikije imiryango+ yanyu n’amatsinda y’abantu igihumbi igihumbi.’ ”
12 Mubonye Nahashi+ umwami w’Abamoni abateye, murambwira muti ‘oya, turashaka umwami uzadutegeka!,’+ kandi Yehova Imana yanyu ari we wari umwami wanyu.+
22 Kuko Yehova ari Umucamanza wacu,+ Yehova ni we udushyiriraho amategeko,+ Yehova ni we Mwami wacu;+ ni we ubwe uzadukiza.+