1 Samweli 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+ Zab. 20:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Aguhe ibyo umutima wawe wifuza,+Kandi asohoze imigambi yawe yose.+ Zab. 65:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Wowe wumva amasengesho, abantu b’ingeri zose bazaza aho uri.+
11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+