1 Samweli 3:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Samweli akomeza gukura, Yehova na we akomeza kubana na we,+ ntiyemera ko hagira na rimwe mu magambo ye rigwa hasi ridasohojwe.+ Yesaya 44:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Ni jye utuma ijambo ry’umugaragu wanjye risohora, kandi ngasohoza umugambi watangajwe n’intumwa zanjye.+ Ni jye uvuga ibya Yerusalemu nti ‘izaturwa,’+ nkavuga iby’imigi y’i Buyuda nti ‘izongera kubakwa,+ kandi nzazamura amatongo yaho.’+ Zekariya 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ariko se amagambo n’amabwiriza nahaye abagaragu banjye b’abahanuzi+ ntiyasohoreye kuri ba sokuruza?’+ Barahindukiye baravuga bati ‘ibyo Yehova nyir’ingabo yatekerezaga kudukorera+ akurikije inzira zacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+ Abaheburayo 1:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 1 Imana yavuganye kera na ba sogokuruza kenshi no mu buryo bwinshi+ ikoresheje abahanuzi,+
19 Samweli akomeza gukura, Yehova na we akomeza kubana na we,+ ntiyemera ko hagira na rimwe mu magambo ye rigwa hasi ridasohojwe.+
26 Ni jye utuma ijambo ry’umugaragu wanjye risohora, kandi ngasohoza umugambi watangajwe n’intumwa zanjye.+ Ni jye uvuga ibya Yerusalemu nti ‘izaturwa,’+ nkavuga iby’imigi y’i Buyuda nti ‘izongera kubakwa,+ kandi nzazamura amatongo yaho.’+
6 Ariko se amagambo n’amabwiriza nahaye abagaragu banjye b’abahanuzi+ ntiyasohoreye kuri ba sokuruza?’+ Barahindukiye baravuga bati ‘ibyo Yehova nyir’ingabo yatekerezaga kudukorera+ akurikije inzira zacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+