ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 6:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Na we aramusubiza ati “ariko se Yehova, nzakirisha iki Abisirayeli?+ Dore umuryango* wanjye ni wo muto mu Bamanase, kandi ni jye muto mu rugo rwa data.”+

  • Imigani 3:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Azannyega+ abakobanyi,+ ariko abicisha bugufi azabagirira neza.+

  • Imigani 11:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Iyo ubwibone buje, gukorwa n’isoni na byo biraza,+ ariko ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.+

  • Imigani 18:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Mbere y’uko umuntu agwa, umutima we ubanza kwishyira hejuru,+ kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+

  • Imigani 22:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Kwicisha bugufi no gutinya Yehova bihesha ubutunzi n’icyubahiro n’ubuzima.+

  • Luka 14:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”+

  • Yakobo 4:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Icyakora, ubuntu butagereranywa Imana itanga burakomeye cyane.+ Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.”+

  • 1 Petero 5:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Mu buryo nk’ubwo, namwe basore, mugandukire+ ababaruta ubukuru. Ariko mwese mukenyere kwiyoroshya mu mishyikirano mugirana,+ kuko Imana irwanya abishyira hejuru, ariko abicisha bugufi ikabagaragariza ubuntu bwayo butagereranywa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze