1 Samweli 9:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 “ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’Ababenyamini.+ Uzamusukeho amavuta+ kugira ngo abe umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Azakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya,+ kuko nabonye akababaro k’ubwoko bwanjye, kandi gutaka kwabo kukaba kwarangezeho.”+ 1 Samweli 10:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Samweli afata icupa+ ry’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma,+ aramubwira ati “Yehova agusutseho amavuta kugira ngo ube umutware+ w’umurage we.+ 1 Samweli 24:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Abwira ingabo ze ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nakorera ikintu nk’iki umwami wanjye Yehova yasutseho amavuta,+ ngo mubangurire ukuboko kandi ari uwo Yehova yasutseho amavuta.”+ 2 Samweli 1:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Dawidi aramubaza ati “watinyutse+ ute kubangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta+ ukamwica?” Ibyakozwe 4:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ndetse na Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniye hamwe muri uyu murwa kugira ngo barwanye umugaragu wawe wera+ Yesu, uwo watoranyije,+ Ibyakozwe 10:38 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani*+ bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.+
16 “ejo nk’iki gihe nzakoherereza umuntu wo mu gihugu cy’Ababenyamini.+ Uzamusukeho amavuta+ kugira ngo abe umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli. Azakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya,+ kuko nabonye akababaro k’ubwoko bwanjye, kandi gutaka kwabo kukaba kwarangezeho.”+
10 Samweli afata icupa+ ry’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma,+ aramubwira ati “Yehova agusutseho amavuta kugira ngo ube umutware+ w’umurage we.+
6 Abwira ingabo ze ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nakorera ikintu nk’iki umwami wanjye Yehova yasutseho amavuta,+ ngo mubangurire ukuboko kandi ari uwo Yehova yasutseho amavuta.”+
14 Dawidi aramubaza ati “watinyutse+ ute kubangurira ukuboko uwo Yehova yasutseho amavuta+ ukamwica?”
27 Ndetse na Herode na Ponsiyo Pilato+ hamwe n’abanyamahanga n’abantu bo muri Isirayeli, bose bateraniye hamwe muri uyu murwa kugira ngo barwanye umugaragu wawe wera+ Yesu, uwo watoranyije,+
38 Ni inkuru yavugaga ibya Yesu wakomokaga i Nazareti, ukuntu Imana yamusutseho umwuka wera+ n’imbaraga, hanyuma akagenda mu gihugu hose akora ibyiza kandi akiza abakandamizwaga na Satani*+ bose, kubera ko Imana yari kumwe na we.+