29 Ntibikabeho ko duhuza inama yo kwigomeka kuri Yehova ngo dutere Yehova umugongo tureke kumukurikira,+ twubaka ikindi gicaniro kitari icya Yehova Imana yacu kiri imbere y’ihema rye, ngo tugitambireho igitambo gikongorwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke cyangwa ikindi gitambo.”+