20 Abo muri ya mitwe itatu y’ingabo bavuza amahembe,+ bamena ibibindi bari bafite, bafata na ya mafumba agurumana mu kuboko kw’ibumoso, mu kuboko kw’iburyo bafata amahembe kugira ngo bayavuze. Batera hejuru bati “inkota ni iya Yehova+ na Gideyoni!”
47 Iri teraniro ryose riramenya ko Yehova adakirisha inkota cyangwa icumu,+ kuko intambara ari iya Yehova,+ kandi arabahana mu maboko yacu nta kabuza.”+
6 Nuko arambwira ati “iri ni ryo jambo Yehova abwira Zerubabeli ati ‘“si ku bw’ingabo+ cyangwa ku bw’imbaraga,+ ahubwo ni ku bw’umwuka wanjye.”+ Ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.