14 Dore uko biri bugende: umukobwa ndi bubwire nti ‘manura ikibindi cyawe cy’amazi nyweho,’ maze akambwira ati ‘nywaho, kandi n’ingamiya zawe ndazuhira,’ uwo ni we uri bube utoranyirije umugaragu wawe+ Isaka; kandi uko ni ko uri bumenyeshe ko wagaragarije databuja urukundo rudahemuka.”+