Gutegeka kwa Kabiri 33:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Urahirwa Isirayeli we,+Ni nde uhwanye nawe,+Ko uri ubwoko bubonera agakiza kuri Yehova,+We ngabo igutabara,+Akaba n’inkota yawe ikomeye?+Abanzi bawe bazagukomera yombi,+Naho wowe, uzakandagira ahirengeye habo.”+ Abacamanza 2:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Iyo Yehova yabahaga abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli ukuboko kw’abanzi babo mu gihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho; Yehova yabagiriraga impuhwe+ akumva gutaka kwabo batakishwaga n’ababakandamizaga,+ n’ababagiriraga nabi. 2 Abami 19:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Nzarwanirira+ uyu mugi nywukize ku bw’izina ryanjye+ no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”’”+ Zab. 17:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Garagaza ibikorwa bitangaje by’ineza yawe yuje urukundo,+ wowe Mukiza w’abashaka ubuhungiro,Bahunga abigomeka ku kuboko kwawe kw’iburyo.+ Zab. 44:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Wadukijije abanzi bacu,+Ukoza isoni abatwanga urunuka.+ Yesaya 63:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Nuko aravuga ati “ni ukuri aba ni ubwoko bwanjye,+ ni abana batazantenguha.”+ Ni bo yabereye Umukiza.+ Hoseya 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+ 1 Timoteyo 4:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Ibyo ni byo duhatanira kugeraho dukorana umwete,+ kuko ibyiringiro byacu+ bishingiye ku Mana nzima, yo Mukiza+ w’abantu b’ingeri zose,+ cyane cyane w’abizerwa.+
29 Urahirwa Isirayeli we,+Ni nde uhwanye nawe,+Ko uri ubwoko bubonera agakiza kuri Yehova,+We ngabo igutabara,+Akaba n’inkota yawe ikomeye?+Abanzi bawe bazagukomera yombi,+Naho wowe, uzakandagira ahirengeye habo.”+
18 Iyo Yehova yabahaga abacamanza,+ Yehova yabanaga na buri mucamanza, agakiza Abisirayeli ukuboko kw’abanzi babo mu gihe cyose uwo mucamanza yabaga akiriho; Yehova yabagiriraga impuhwe+ akumva gutaka kwabo batakishwaga n’ababakandamizaga,+ n’ababagiriraga nabi.
7 Garagaza ibikorwa bitangaje by’ineza yawe yuje urukundo,+ wowe Mukiza w’abashaka ubuhungiro,Bahunga abigomeka ku kuboko kwawe kw’iburyo.+
8 Nuko aravuga ati “ni ukuri aba ni ubwoko bwanjye,+ ni abana batazantenguha.”+ Ni bo yabereye Umukiza.+
7 Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+
10 Ibyo ni byo duhatanira kugeraho dukorana umwete,+ kuko ibyiringiro byacu+ bishingiye ku Mana nzima, yo Mukiza+ w’abantu b’ingeri zose,+ cyane cyane w’abizerwa.+