4 “‘Cyangwa nihagira umuntu urahira akagera ubwo avuga ibintu ahubutse+ agambiriye gukora ikibi+ cyangwa icyiza mu bintu ibyo ari byo byose umuntu yarahirira+ ahubutse, azaba acumuye. Nabimenya azaba acumuye ku birebana n’icyo yaba yarahiriye cyose, nubwo yaba yabikoze atabizi.