25 Ntibikabeho ko wakora ibintu nk’ibyo ngo urimburane umukiranutsi n’umunyabyaha, ku buryo ibyaba ku mukiranutsi ari na byo byaba ku munyabyaha!+ Oya, ntibikabeho ko wagenza utyo.+ Mbese Umucamanza w’isi yose ntazakora ibikwiriye?”+
12 Nuko ba bagabo babwira Loti bati “hari bene wanyu ufite ino aha? Baba abakwe bawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, mbese abawe bose bari muri uyu mugi, bakure aha hantu!+
31 Abagaragu be baramubwira bati “twumvise ko abami bo mu nzu ya Isirayeli bagwa neza.+ None reka dukenyere+ ibigunira+ twizirike imigozi mu mutwe, dusange umwami wa Isirayeli. Ahari wenda yarokora ubugingo bwawe.”+