Gutegeka kwa Kabiri 13:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Ntihazagire ikintu na kimwe mu bigomba kurimburwa kiguma mu kuboko kwawe,+ kugira ngo Yehova ashire uburakari bwe bugurumana,+ akugirire imbabazi kandi rwose akugaragarize impuhwe,+ atume wororoka ugwire, nk’uko yabirahiriye ba sokuruza.+ 1 Samweli 15:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Ariko Sawuli n’ingabo ze bagirira impuhwe Agagi n’amatungo meza kurusha ayandi yo mu mikumbi no mu mashyo,+ n’amatungo abyibushye n’amapfizi y’intama n’ibyari byiza byose, ntibashaka kubirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibidafite akamaro barabirimbura. Imigani 28:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+ ariko uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.+ Abefeso 5:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Kuko ibi mubizi, ubwanyu mukaba mubisobanukiwe neza ko nta musambanyi+ cyangwa umuntu ukora ibikorwa by’umwanda cyangwa umunyamururumba,+ ni ukuvuga usenga ibigirwamana, ufite umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.+
17 Ntihazagire ikintu na kimwe mu bigomba kurimburwa kiguma mu kuboko kwawe,+ kugira ngo Yehova ashire uburakari bwe bugurumana,+ akugirire imbabazi kandi rwose akugaragarize impuhwe,+ atume wororoka ugwire, nk’uko yabirahiriye ba sokuruza.+
9 Ariko Sawuli n’ingabo ze bagirira impuhwe Agagi n’amatungo meza kurusha ayandi yo mu mikumbi no mu mashyo,+ n’amatungo abyibushye n’amapfizi y’intama n’ibyari byiza byose, ntibashaka kubirimbura.+ Ariko ibintu byose byari bibi n’ibidafite akamaro barabirimbura.
20 Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+ ariko uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.+
5 Kuko ibi mubizi, ubwanyu mukaba mubisobanukiwe neza ko nta musambanyi+ cyangwa umuntu ukora ibikorwa by’umwanda cyangwa umunyamururumba,+ ni ukuvuga usenga ibigirwamana, ufite umurage uwo ari wo wose mu bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.+