1 Samweli 10:27 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Ariko abantu b’imburamumaro+ baravuga bati “ubu se, uyu azadukiza ate?”+ Baramusuzugura,+ banga no kumuha amaturo.+ Ariko Sawuli araruca ararumira.+ 2 Ibyo ku Ngoma 17:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Yehova yakomeje ubwami mu maboko ye,+ abo mu Buyuda bose bakomeza kuzanira amaturo+ Yehoshafati, agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi.+ Imigani 17:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Impano ni ibuye ry’agaciro rituma nyirayo yemerwa.+ Aho yerekeye hose, agira icyo ageraho.+ Imigani 18:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Impano y’umuntu imwugururira irembo rigari,+ kandi iramuyobora ikamugeza imbere y’abakomeye.+
27 Ariko abantu b’imburamumaro+ baravuga bati “ubu se, uyu azadukiza ate?”+ Baramusuzugura,+ banga no kumuha amaturo.+ Ariko Sawuli araruca ararumira.+
5 Yehova yakomeje ubwami mu maboko ye,+ abo mu Buyuda bose bakomeza kuzanira amaturo+ Yehoshafati, agira ubutunzi bwinshi n’icyubahiro cyinshi.+