3 Ayo mahanga yaretse akaguma mu gihugu ni aya: abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya,+ Abanyakanani+ bose n’Abasidoni,+ Abahivi+ batuye ku musozi wa Libani,+ uhereye ku musozi wa Bayali-Herumoni+ kugera ku rugabano rw’i Hamati.+
52 Ku ngoma ya Sawuli yose, hagati ye n’Abafilisitiya hakomeje kuba intambara z’urudaca.+ Iyo Sawuli yabonaga umugabo ufite imbaraga cyangwa w’intwari, yamushyiraga mu ngabo ze.+
7 “‘Mwa Bisirayeli mwe, ese kuri jye ntimuhwanye n’Abakushi?,’ ni ko Yehova abaza. ‘Ese sinakuye Isirayeli mu gihugu cya Egiputa,+ ngakura Abafilisitiya+ i Kirete, na Siriya nkayikura i Kiri?’+