Zab. 74:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Yehova, ibuka ko umwanzi yagututse,+Kandi ko abapfapfa basuzuguye izina ryawe.+ Zab. 74:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Mana, haguruka wirenganure.+Ibuka ibitutsi umupfapfa yirirwa agutuka.+ Zab. 79:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Yehova, witure abaturanyi bacu incuro ndwi mu gituza* cyabo,+Ubiture igitutsi bagututse.+