6 Umwuka wa Yehova umuzaho+ ayitanyuramo kabiri, nk’uko umuntu yatanyura umwana w’ihene mo kabiri, kandi nta kintu yari afite mu ntoki. Icyakora ntiyabwiye se na nyina ibyo yakoze.
20 Benaya+ mwene Yehoyada,+ umugabo w’intwari wakoze byinshi i Kabuseli,+ ni we wishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone ni we wamanutse akicira intare+ mu rwobo rw’amazi igihe shelegi yari yaguye.+