12 Hariho umusore witwaga Dawidi, akaba yari mwene Yesayi w’Umwefurata+ w’i Betelehemu y’i Buyuda. Yesayi uwo yari afite abahungu umunani.+ Ku ngoma ya Sawuli uwo mugabo yari ageze mu za bukuru.
6 So naramuka abonye ko ntahari, uzamubwire uti ‘Dawidi yaranyinginze ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu,+ kuko umuryango wose uri buture igitambo gitambwa buri mwaka.’+