1 Samweli 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+ 1 Samweli 3:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova imbere ya Eli. Muri iyo minsi+ ijambo rya Yehova+ ryari ryarabaye ingume, n’aberekwaga+ bari mbarwa. 1 Samweli 3:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova,+ ariko atinya kubwira Eli iby’iryo yerekwa.+
11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+
3 Hagati aho, uwo mwana Samweli yakoreraga+ Yehova imbere ya Eli. Muri iyo minsi+ ijambo rya Yehova+ ryari ryarabaye ingume, n’aberekwaga+ bari mbarwa.
15 Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo. Hanyuma arabyuka akingura inzugi z’inzu ya Yehova,+ ariko atinya kubwira Eli iby’iryo yerekwa.+