Abacamanza 9:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Hanyuma Imana irareka umwuka mubi+ uvuka hagati ya Abimeleki n’abaturage b’i Shekemu, maze abaturage b’i Shekemu bagambanira+ Abimeleki. 1 Samweli 16:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Umwuka wa Yehova uva+ kuri Sawuli, maze umwuka mubi*+ uturutse kuri Yehova ukajya umuhahamura. 1 Samweli 19:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Umwuka mubi+ uturutse kuri Yehova uza kuri Sawuli igihe yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi arimo amucurangira. Yobu 34:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Koko rero, Imana ntikora ibibi,+Kandi Ishoborabyose ntigoreka imanza.+
23 Hanyuma Imana irareka umwuka mubi+ uvuka hagati ya Abimeleki n’abaturage b’i Shekemu, maze abaturage b’i Shekemu bagambanira+ Abimeleki.
9 Umwuka mubi+ uturutse kuri Yehova uza kuri Sawuli igihe yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi arimo amucurangira.