22 Ba bandi magana atatu+ bakomeza kuvuza amahembe,+ Yehova atuma buri wese mu nkambi ahindukirana mugenzi we amutikura inkota;+ abo mu nkambi bakomeza guhunga bagera i Beti-Shita n’i Serera, bagera no ku rugabano rwa Abeli-Mehola+ hafi y’i Tabati.
8 Umwami afata abahungu babiri, abo Risipa+ umukobwa wa Ayiya yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arumoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu Mikali+ umukobwa wa Sawuli yari yarabyaranye na Aduriyeli+ mwene Barizilayi w’i Mehola.