Kuva 10:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Hanyuma abagaragu ba Farawo baramubwira bati “uyu mugabo azakomeza kutubera umutego+ kugeza ryari? Reka aba bantu bagende bajye gukorera Yehova Imana yabo. Nturamenya ko Egiputa yarimbutse?”+ 1 Samweli 18:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Amaherezo Sawuli abwira Dawidi ati “dore Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, nzamugushyingira.+ Wowe gusa umbere intwari, urwane intambara za Yehova.”+ Ariko Sawuli yaribwiraga ati “ye kuzangwaho, ahubwo azagwe mu maboko y’Abafilisitiya.”+ Zab. 7:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Dore hari umuntu utwite ibibi,+Yasamye akaga none azabyara ibinyoma.+ Zab. 38:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Abashaka ubugingo bwanjye bateze imitego,+Kandi abanshakira ibyago bavuze amagambo yo kungirira nabi.+ Bakomeza kujujura bavuga ibinyoma umunsi ukira.+ Imigani 26:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Umuntu wangana yiyoberanya akoresheje iminwa ye, ariko muri we aba afite uburiganya.+ Yeremiya 9:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Ururimi rwabo ni umwambi wica.+ Ruvuga ibinyoma gusa. Umuntu avugana iby’amahoro na mugenzi we, ariko mu mutima we akamucira igico.”+
7 Hanyuma abagaragu ba Farawo baramubwira bati “uyu mugabo azakomeza kutubera umutego+ kugeza ryari? Reka aba bantu bagende bajye gukorera Yehova Imana yabo. Nturamenya ko Egiputa yarimbutse?”+
17 Amaherezo Sawuli abwira Dawidi ati “dore Merabu+ umukobwa wanjye w’imfura, nzamugushyingira.+ Wowe gusa umbere intwari, urwane intambara za Yehova.”+ Ariko Sawuli yaribwiraga ati “ye kuzangwaho, ahubwo azagwe mu maboko y’Abafilisitiya.”+
12 Abashaka ubugingo bwanjye bateze imitego,+Kandi abanshakira ibyago bavuze amagambo yo kungirira nabi.+ Bakomeza kujujura bavuga ibinyoma umunsi ukira.+
8 Ururimi rwabo ni umwambi wica.+ Ruvuga ibinyoma gusa. Umuntu avugana iby’amahoro na mugenzi we, ariko mu mutima we akamucira igico.”+