27 Mbese ntibazarambarara hasi hamwe n’abanyambaraga+ baguye mu batarakebwe, bamanutse bajya mu mva, bakamanukana intwaro zabo z’intambara? Bazisegura inkota zabo kandi ibyaha byabo bizaba ku magufwa yabo,+ kuko abo banyambaraga bateraga ubwoba mu gihugu cy’abazima.+