ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 18:Amagambo abanza-50
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi umugaragu wa Yehova, wabwiye Yehova amagambo y’iyi ndirimbo igihe Yehova yamukizaga, akamukura mu maboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli.+ Yaririmbye ibi bikurikira:

      18 Yehova, wowe mbaraga zanjye,+ nzagukunda.

       2 Yehova ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kandi ni we Mukiza wanjye.+

      Imana yanjye ni igitare cyanjye; nzajya nyihungiraho.+

      Ni ingabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye, ikaba n’igihome kirekire kinkingira.+

       3 Nzambaza Yehova kuko ari we ukwiriye gusingizwa,+

      Kandi azankiza abanzi banjye.+

       4 Ingoyi z’urupfu zarangose,+

      Imyuzure y’abantu batagira umumaro intera ubwoba.+

       5 Ingoyi z’imva zarangose,+

      Imitego y’urupfu iranyugariza.+

       6 Mu byago byanjye nakomeje gutakambira Yehova,

      Nkomeza gutabaza Imana yanjye,+

      Na yo yumva ijwi ryanjye iri mu rusengero rwayo,+

      Maze ntakira imbere yayo iranyumva.+

       7 Nuko isi itangira kunyeganyega no gutigita,+

      Imfatiro z’imisozi zirahungabana,+

      Zikomeza kunyeganyega, kubera ko Imana yari yarakaye.+

       8 Mu mazuru yayo havamo umwotsi, no mu kanwa kayo havamo umuriro ukongora;+

      Amakara agurumana ayiturukaho.

       9 Yitsa ijuru maze iramanuka,+

      Kandi umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo.

      10 Iza igendera ku mukerubi, iguruka.+

      Iza ihorera iri ku mababa y’umumarayika.*+

      11 Igira umwijima ubwihisho bwayo,+

      Irawigotesha, iwugira nk’ingando yayo

      Y’ibicu bifatanye kandi byijimye,+ byuzuye amazi.

      12 Mu mucyo wari imbere yayo hari ibicu byahitaga,+

      N’urubura n’amakara agurumana.+

      13 Yehova atangira guhinda nk’inkuba ari mu ijuru,+

      Isumbabyose itangira kumvikanisha ijwi ryayo,+

      Maze hagwa urubura n’amakara agurumana.

      14 Ikomeza kubarasaho imyambi yayo kugira ngo ibatatanye;+

      Ibarasaho imirabyo kugira ngo ibatere urujijo.+

      15 Yehova, indiba z’imigezi zaragaragaye,+

      Imfatiro z’ubutaka ziranama,+

      Bitewe no gukangara kwawe n’umwuka uva mu mazuru yawe.+

      16 Yarambuye ukuboko kwe ari mu ijuru aramfata,+

      Ankura mu mazi menshi.+

      17 Yankijije umwanzi wanjye ukomeye,+

      Ankiza n’abanyanga, kuko bandushaga imbaraga.+

      18 Bakomeje kundwanya ku munsi w’ibyago byanjye,+

      Ariko Yehova yaranshyigikiye,+

      19 Anjyana ahantu hagari,+

      Arankiza kuko yari anyishimiye.+

      20 Yehova angororera akurikije gukiranuka kwanjye,+

      Aranyitura kuko ibiganza byanjye bitanduye.+

      21 Nagumye mu nzira za Yehova,+

      Kandi sinakoze igikorwa kibi cyo kureka Imana yanjye.+

      22 Amategeko ye yose ari imbere yanjye,+

      Kandi sinzareka amabwiriza ye.+

      23 Nzamubera indakemwa,+

      Kandi nzirinda icyaha cyose.+

      24 Yehova anyiture akurikije gukiranuka kwanjye,+

      Kuko ibiganza byanjye bitanduye mu maso ye.+

      25 Ku muntu w’indahemuka, uzaba indahemuka;+

      Ku muntu w’indakemwa, uzaba indakemwa.+

      26 Ku muntu utanduye, uzigaragaza ko utanduye;+

      Ku muntu ugoramye, uzigaragaza nk’umunyamayeri.+

      27 Kuko uzakiza imbabare;+

      Ariko amaso yishyira hejuru uzayacisha bugufi.+

      28 Yehova, ni wowe uzacana itara ryanjye;+

      Imana yanjye ni yo izamurikira mu mwijima.+

      29 Kuko ari wowe umpa kwirukana umutwe w’abanyazi;+

      Imana yanjye ni yo ituma nshobora kurira urukuta.+

      30 Inzira y’Imana y’ukuri iratunganye;+

      Ijambo rya Yehova riraboneye.+

      Abamuhungiraho bose ababera ingabo ibakingira.+

      31 Ni iyihe Mana yindi itari Yehova?+

      Kandi se ni nde gitare uretse Imana yacu?+

      32 Imana y’ukuri ni yo inkenyeza imbaraga,+

      Kandi ni yo izatuma inzira yanjye itungana.+

      33 Ibirenge byanjye ibigira nk’iby’imparakazi,+

      Kandi iyo ndi ahantu harehare hahanamye, ni yo ikomeza kumpagarika.+

      34 Ni yo yigisha amaboko yanjye kurwana;+

      Amaboko yanjye agonda umuheto w’umuringa.+

      35 Uzampa agakiza kawe kambere ingabo inkingira,+

      Kandi ukuboko kwawe kw’iburyo kuzanshyigikira;+

      Kwicisha bugufi kwawe kuzangira umuntu ukomeye.+

      36 Aho intambwe zanjye zinyura uzahagira hagari;+

      Utugombambari twanjye ntituzanyeganyega.+

      37 Nzakurikira abanzi banjye mbafate,

      Kandi sinzagaruka ntabatsembyeho.+

      38 Nzabajanjagura ku buryo batazabasha guhaguruka;+

      Bazagwa munsi y’ibirenge byanjye.+

      39 Uzankenyeza imbaraga kugira ngo njye ku rugamba;

      Abahagurukira kundwanya uzabagusha munsi y’ibirenge byanjye.+

      40 Uzatuma abanzi banjye bampa ibitugu;+

      Abanyanga urunuka nzabacecekesha.+

      41 Baratabaza ariko nta mukiza bafite;+

      Batabaza Yehova ariko ntabasubiza.+

      42 Nzabahonda mbanoze babe nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga.+

      Nzabasuka nk’ibyondo byo mu muhanda.+

      43 Uzankiza abantu bahora banshakaho amakosa.+

      Uzangira umutware w’amahanga;+

      Abantu ntigeze kumenya bazankorera.+

      44 Bazumva ibyanjye gusa maze banyumvire;+

      Abanyamahanga bazaza aho ndi bampakweho batinya.+

      45 Abanyamahanga bazaraba,

      Basohoke mu bihome byabo bahinda umushyitsi.+

      46 Yehova ni Imana nzima.+ Igitare+ cyanjye nigisingizwe,

      Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.+

      47 Imana y’ukuri ni yo imporera,+

      Kandi ishyira amahanga munsi y’ibirenge byanjye.+

      48 Inkiza abanzi banjye barubiye.+

      Uzanshyira hejuru y’abahagurukira kundwanya,+

      Unkize umunyarugomo.+

      49 Yehova, ni yo mpamvu nzagusingiriza hagati y’amahanga,+

      Kandi nzaririmbira izina ryawe.+

      50 Akorera umwami yimitse ibikorwa bikomeye byo kumukiza.+

      Agaragariza ineza yuje urukundo uwo yasutseho amavuta;+

      Ayigaragariza Dawidi n’urubyaro rwe kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Zab. 34:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,+

      Ariko Yehova abimukiza byose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze