Kubara 16:46 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 46 Hanyuma Mose abwira Aroni ati “fata icyotero ushyireho umuriro ukuye ku gicaniro,+ ushyireho n’umubavu, wihute ujye mu iteraniro ubatangire impongano,+ kuko Yehova yarakaye+ akabateza icyorezo.” Gutegeka kwa Kabiri 28:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Yehova azaguteza indwara y’icyorezo ikubeho akarande, kugeza aho azakurimburira akagukura mu gihugu ugiye kwigarurira.+ 1 Ibyo ku Ngoma 21:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi.+ 1 Ibyo ku Ngoma 27:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Yowabu+ mwene Seruya yari yatangiye kubabara ariko ntiyarangiza.+ Iryo barura ryatumye Imana irakarira+ Isirayeli, bityo umubare wabo ntiwandikwa mu nkuru z’ibyakozwe mu gihe cy’Umwami Dawidi.
46 Hanyuma Mose abwira Aroni ati “fata icyotero ushyireho umuriro ukuye ku gicaniro,+ ushyireho n’umubavu, wihute ujye mu iteraniro ubatangire impongano,+ kuko Yehova yarakaye+ akabateza icyorezo.”
21 Yehova azaguteza indwara y’icyorezo ikubeho akarande, kugeza aho azakurimburira akagukura mu gihugu ugiye kwigarurira.+
24 Yowabu+ mwene Seruya yari yatangiye kubabara ariko ntiyarangiza.+ Iryo barura ryatumye Imana irakarira+ Isirayeli, bityo umubare wabo ntiwandikwa mu nkuru z’ibyakozwe mu gihe cy’Umwami Dawidi.